URUKUNDO

NTABYAMENETSE EP 19

Iribagiza yahise yibaza ikintu kinteye gukora ibyo, nuko aza ansanganira gusa njyewe nari namaze kujya kure mu bitekerezo! Natangiye kwibuka urukundo nakunze Kevine, ntangira kwibuka inkoni nakubiswe na se ampora urukundo nakundaga uwo mwari, nibuka buri kimwe cyose cyambayeho, mu gihe cyose nari ndi mu rukundo na Kevin, nuko amarira atangira gushoka ku matama.

Iribagiza yahise angeraho byihuse, asanga ndi kwihanagura ayo marira mbona aratunguwe! Aho nari mpagaze nabonaga Kevine, nuko Iribagiza akomeza kumpata ambaza impamvu mbonye uwo mugore nkarira! Mu by’ukuri ntayo nari mfite, ndetse n’iyo nari mfite, numvaga kuyivuga bishobora gutera agahinda umukunzi wanjye, nuko mpitamo kuruca ndarumira!

Iribagiza yatangiye kurira, ngerageza kumuhoza ariko arantsembera! Byatinze aterura amagambo agira ati “Kuki umpisha ibigutera amarira? Ese ntabwo ndi uwo kwizerwa imbere yawe? Uriya mugore mupfana iki? Ni iki gitumye usubika ibyo twari tugiyemo? Kuki ukoze biriya?” Narebye Iribagiza mu maso, nuko ndamubwira  nti “Ndagukunda! ” Iribagiza yahise arushaho kurira, nuko andyama ku rutugu ariko akomeza kurira. Nahise mubwira nti “Uri byose imbere yanjye, nakubwiye ko wampojeje amarira, rero sijye uzakuriza kuko nzi agaciro ufite imbere yanjye!”

Yahise ambaza ati “Kuki ubonye uriya mugore ukikanga? Muziranye he ko numvise azi izina ryawe? Ndetse numvise avuga ngo ‘urukundo ni urukundo!’ Kuki yavuze atyo?”

Nahise musubiza nti “Iribagiza reka tugende, ndaza kukubwira.”

Kevine yasigaye arira ndetse twarenze atubona  ariko abura imbaraga zadukurikira. Nuko asubira mu rugo, ageze iwe yicaye mu ntebe nuko atangira kwibuka ibihe byose yagiranye n’umusore yakunze… Umugabo we yahise aza, asanga ari kurira! Yaramusuhuje uriko undi aramwihorera, ahubwo ahita ahaguruka ajya mu cyumba cye n’umugabo we, nuko atangira kurira anivugana ati “Nyuma y’amezi menshi nongeye kubona uwo naje nshakisha! Ese nzamuvugisha  biciye mu zihe nzira? Reka nge kureba Marigarita.”

Kevine yasohotse muri cya cyumba, umugabo amubaza impamvu ari kurira undi amubwira ko ari ‘kuribwa munda cyane!’ Umugabo yamusabye ko yaza akamujyana kwa muganga, Kevine amusubiza ko Marigarita yamwemereye umuti bityo ko agiye kumureba, kugira ngo awunywe.

Yasohotse muri urwo rugo, ageze ku irembo ahahurira n’umuzamu wabo, nuko amubaza niba kwa Marigarita ahazi, maze undi aramubwira ati “Ndahazi, ariko mbonye aca hano hepfo, ushobora gusanga ataragaruka iwe. Rero niba ari we ushaka,  reka nge kumukurebera…”

Njyewe rere ngeze imuhira, nihutiye kujya kuruhuha, maze mbanza kujya gupfurungura, ngo ndebe ko nabona ikaramu nkaba nishushanyiriza kuko byamfashaga! Mu gihe ndi gushaka iyo karamu naguye ku gapapuro Kevine yigeze kunyandikira, nuko ndakarambura, nsanga handitsemo ngo “ Ndifuza ko wampa amahirwe nkaganira nawe n’iyo ryaba isegonda rimwe, bizanshimisha kurusha ibindi byose naba nzi byaba byaranshimishije! None mfasha uhe umutima wanjye ibyishimo. Mbaye ngushimiye!”

Iribagiza yahise yinjira mu cyumba narindimo, nshakisha uburyo bwose nakora kugira ngo urwo rupapuro ntirubonwe na Iribagiza, gusa birangira arubonye!

Iherezo rya Episode 19

More from URUKUNDO

NTABYAMENETSE EP 18

Kevine yaje kugera kwa wa mugabo, maze atungurwa no gusanga yashutswe bikomeye, ariko abona n’ubundi ntacyo akiramirah, ahebera urwaje.  Uwo mugabo yari yateye igipindi uwo mwana, kuko uwiyitaga umugabo yari umusore. Yasabye  Kevine kumubera umugore ariko undi aramuhakanira! Gusa byatinze … read more

NTABYAMENETSE EP 17

Nubwo Kevine yari atwite ndetse bakaba baririrwaga bamutukagura, bakamuhoza kuntonganya za buri munsi, bibutse ko ari umwana wabo bamaze kubona ubwo butumwa. Basubije amaso inyuma, bibuka igihe bahereye bamutoteza none akaba yiyemeje kugenda nyamara atanazi iyo ajya, maze birabashengura karahava. … read more

NTABYAMENETSE EP 16

Yamaze kumbwira ko udashobora gusigara aho, nifatira  inzira nsohoka ikigo, ngeze ku irembo, narakebutse mbona aracyahagaze hahandi nari musize. Nuko musezeraho bwa nyuma nkoresheje ibiganza. Nahise mbona ari kwihanagura amarira gusa kuko nari ngeze mu muhanda, kandi nagombaga kwiyitaho dore  … read more

NTABYAMENETSE EP 15

Ubwo Mama, yakomeje ajya kureba uko data amerewe, asanga ari gutera imigeri. Mama ubwoba bwahise bumufata, yagera data, data atangira kuvuga ati “Ndagiye, ariko mbabajwe nuko ngiye ntacyo ngusigiye… Wambereye umubyeyi mwiza wabo nibarutse, wambyariye umuhungu wankundaga Sam, umbyarira umukobwa … read more

NTABYAMENETSE EP 14

Ubwo namaze kumubaza icyo kibazo, arambwira ati “Sam, ndi umubikira ariko umutima wanjye waje kubyibagirwa,maze wisanisha n’iy’abandi, ubu ndi mu rukundo kandi sinirengagije ko bidashoboka!” Nahise mufata ku rutugu, ndamubwira nti “Nahuye n’ibibazo byinshi, nakunze utankunda,… None mbwira ko ushobora … read more

NTABYAMENETSE EP 13

NTABYAMENETSE episode 13 Ibyabaye nyuma yo gusinzira kwanjye ntabwo mbizi. Yewe Sinzi n’igihe namaze nsinziriye,kuko naje gukangurwa na Clement. Nuko arambwira ati “Umva rero Sam, rwose niba ushaka ubugingo bwawe, itandukanye n’ibitekerezo byakuganisha kuri Kevine! Kevine sinzi impamvu ukomeza kumwikururaho … read more

NTABYAMENETSE EP12

Namaze kubwira Clement ko nshaka ko ankingurira, mbona arasa n’utanyumva. Nahisemo kwirwabaho nk’umuntu! Bari bafite igipangu ku buryo iyo bitaba kurwana ku buzima bwanjye, ntari gutinyuka kurira urwo rugo, gusa burya ngo amagara aryoha kubi! Rero nahise njya kucyurira. Ubwo … read more

NTABYAMENETSE EP11

Papa Kevine yakubise umukobwa we, kugeza aho ananiriwe, uwari kubyumva yari gukeka ko ari umujura wanze gutanga ibyo yafatanwe, hanyuma bakaba bitabaje imbaraga z’inkoni. Uretse ko  niyo yaba umujura, ntawemerewe kwihanira. Ubwo ariko  Kevine yagerageje gutabaza, ariko kuko uwo mugabo … read more

NTABYAMENETSE EP10

Nabaye nkutomboye ama miliyoni y’amafranga kandi nta mishinga yigeze yiga! Ntabwo niyumvishaga ko umubikira yakunda umusore nkanjye w’umukene, utagira amashuri cg ngo wenda abe afite ikindi kintu yakundirwa, byarantangaje ndetse binanyereka ko burya urukundo ari ikintu kihariye rwose!  Ubwo maze … read more