UBUREZI

Ibya Amerika na Iran biri guterwa n’urupfu rwa Gen Qasem, Gen Qasem Soleimani ni muntu ki?

Soleiman yafatwaga nk’umuntu ufatiye runini umutekano wa Iran n’akarere iherereyemo. Yagize uruhare mu gufasha Iraq guhangana n’ibihano Amerika yari yarayishyireho, atanga inkunga y’ibikoresho n’amafaranga byo gufasha umutwe w’aba-shiite waje kwiyunga n’ihuriro ry’imitwe ifashwa na Iran witwa (Popular Mobilization Forces)

Uwahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’ubutasi cya Leta zunze ubumwe za Amerika, David Petreaus, yavuze ko Soleimani yigeze kumubwira ko ari we ugenzura Politiki ya Iran, Iraq, Lebanon, Gaza no muri Afghanistan.

General Soleiman yavutse kuwa 11 Werurwe 1957 i Rabor ( mu ntara ya Kerman  ) apfa kuwa 3 Mutarama 2020

Mu 1979 ni bwo Soleiman yinjiye mu mutwe udanzwe w’ingabo za Iran, igihe umuyobozi w’ikirenga kuri ubu wa Iran, Ayatollah Khomeini,yagarukaga muri Iran ashaka guhirika ubutegetsi bwariho icyo gihe.

Mu myaka ya 1980 ni bwo yabaye umuyobozi w’umutwe udasanzwe w’ingabo za Iran, nyuma yo kurokoka intambara hagati ya Iran na Iraq.

Kuva icyo gihe ntiyakunze kwigaragaza mu ruhame kugeza ubwo Leta zunze ubumwe za Amerika zinjiraga muri Iraq.

Umunyamakuru wo muri Iraq, Amir Musawy, yabwiye Deutsche Welle ko Soleimani ari we wari ushinzwe kugaba ibitero ku ngabo za Amerika mu 2006 na 2007.

Mu 2006, Soleimani yubatse umubano ukomeye n’umutwe wa Hezbollah ufite icyicaro muri Liban, mu ntambara hagati ya Iran na Israel.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ingabo zayo ari zo zishe, Gen Qassem Soleimani, mu gitero zamugabyeho mu murwa mukuru wa Iraq, Baghdad ku itegeko ryatanzwe na Perezida Donald Trump.

Soleimani kuko hamwe n’imitwe bakoranaga Amerika yabafataga nk’abaterabwoba bashinjwa kugira uruhare mu gitero giherutse guhitana abanyamerika benshi kuri Ambasade yayo muri Iraq.

Abademokarate benshi bavuga ko icyemezo cya Trump gishobora gutuma intambara yeruye irota, kandi bakamunenga ko yagifashe atabanje kugisha inama Inteko Ishinga Amategeko.

Ku rundi ruhande ariko aba ‘republicains’ bo bavuga ko kwica uwo mugabo byari amahitamo akwiye kuko yari afite amaraso y’abanyamerika mu biganza bye, kandi yari imbogamizi ikomeye ku mutekano w’abanyamerika babarizwa mu karere ko mu burasirazuba bwo hagati n’inyungu zabo.

Urupfu rwa Jenerali Soleimani ruje rukurikira umwuka mubi wari hagati ya Iran na Amerika, nyuma y’uko Amerika ivuze ko igiye gusubirizaho ibihano Iran kubera gucura intwaro za kirimbuzi.

Soleimani yaherukaga kuvuga ko ko intambara yose Amerika izatangiza biteguye kuyirwana kandi ko ishobora gusenya ibintu byose iki gihugu cy’igihangange gifite.

More from UBUREZI

Napoleon Bonaparte ni muntu ki?

Napoleon Bonaparte umwarimu, umwami w’abami, umujenerali w’umurwanyi wabayeho hagati y 1769 n’ 1821, yaranze intangiriro y’igihe turimo (Epoque Contemporaine). .Yavutse kuwa 15 Kanama 1769 ahitwa Ajaccio kuri kimwe mu birwa by’u Bufaransa biherereye mu Nyanja ya Mediteraniya, agatabaruka kuwa 5 Gicuransi … read more

Umugore wateje intambara yamaze imyaka 10

Uburanga bw’umugore Helene bwatumye abami n’ibikomangoma barwana intambara yamaze imyaka 10 Mu mateka habaye intambara nyinshi ndetse zigira n’impamvu gashoza ntambara nyinshi ariko intambara yitwa Trojan war yo yabaye intambara itangaje mu mateka ya muntu. abakunda amateka ni mwinjire mu … read more