IYOBOKAMANA

Amadini urukuta ruhejeje mu bukene benshi mu benegihugu

Mbere na nyuma y’ibyo abantu bakora abenshi bibaza cyane ku iherezo rya muntu, muri uyu mujyo w’ibitekerezo ni ho abantu bakura ishyaka n’imbaraga byo gushaka IMANA, bashakisha uburyo bakwiyuzuza nay o kugira ngo ku iherezo ry’ubuzima izabishyire.
Abantu benshi bemera IMANA bakanemera ko uyuborwa n’ibikorwa by’umwijima atari uw’IMANA ndetse ko nadatera umugongo ibibi azagira

iherezo ribi. Muri uku gushaka Iyabaremye, bifuza ko ibakomeraho ni na ko bakora igishoboka kugira ngo imigenzo n’imigirire yabo, bibe biboneye imbere y’UMUREMYI. Muri uru rugendo rwo gushaka no gushimisha IMANA, abantu bagira imyemerere n’imyumvire ijyanye no kurarikira kwa bo.
Ku myumvire ni ho havumbuka imyemerere n’imyizerere, aha ni ho hakomoka urujya n’uruza rw’amadini tubona uyu munsi, uko abantu bafite ibyo bemeranwaho ni ko bishyira hamwe bakishyiriraho amahame n’amabwiriza bibagenga binabaranga bikanabayobora mu rugendo rwabo. Ubwiyongere bw’abantu, imitekerereze inyuranye birigufasha amadini kuvuka umusubirizo, muri ubu bwiyongere bw’amadini bwadukana n’ibiteye ishozi. Inyigisho zimwe zemera ibi,izindi zikaza zibyamaganira kure, kuvuguruzanya no kwihimbaza birema ibice mu muryango mugari wa muntu ku isi.

Kwishyira hamwe muri ya matsinda, rimwe na rimwe habamo ibikorwa, bikoranwa uburyarya, ubushishozi buke, ubujiji ndetse n’ubujura kubera ko bamwe bajya mu byo batazi, badafitiye ubusobanuro buhagije batanafiteho ubumenyi na buke. Abakuriye ayo matsinda abenshi ni ababikuramo indamu, kubera ko bibatungiye imiryango, babikora nk’akazi gasanzwe ka buri munsi kabatunze, ari na yo mpamvu bakora iyo bwabaga ngo intama zidatatana ahubwo ziyongere ibyo bagenerwa bye guhungabana.

Hirya no hino ku isi by’umwihariko ku mugabane wa Afurika, hagaragara ibikorwa bitandukanye bitavugwaho rumwe, bikorwa n’abanyamadini babikoresha cyangwa bikorerwa abayoboke babo. Igikunze kugarukwaho ni inyigisho zishingiye ku gusaba ifaranga n’imitungo, hakiyongeraho kwigisha no kwangisha abayoboke imirimo imwe n’imwe ibyara inyungu, hari kandi kubafata umyanya munini bicaye bacengezwamo amatwara, aho kubakangurira gukora ngo biteze imbere bakabahoza mu ngendo z’iyamamaza butumwa , bakanabohereza mu misozi, munsengero kuba ari ho bashakira umugisha ubahesha ibyo bakennye. Uruvagangavange rw’inyigisho muri aya madini bukurura ubushukanyi, uburyarya n’ubwambuzi ku babagana, bamwe bafata umukene bakamwambura n’utwari kumurengera bamwizeza ibitangaza bidafatika, iyo migisha ihere kubayigisha, iyo neza igirirwe uwaje ababaye, imirimo n’ibyagaragaye bizatera bose kwinjizwa mu myemerere, ubwo uwigisha azapfumbaturira uwo yigisha ineza n’umugisha yigisha bizumvikana.
IBIBAZO BYO KWIBAZWA?
1. Ni gute umuntu utuye muri Etage asaba udafite aho kuba utaha mu icumbi, ukubitira abana kuryama?
2. Nimba icyacumi n’amaturo bitabahagije Ese abashumba nti bashobora kuba ari benshi kurusha intama?
3. Umuntu uhembwa 30 000frws, iyo umwatse icyacumi n’amaturo, ugakuraho umusanzu w’imodoka y’umuyobozi, imisanzu yindi yitwa iyo mu nsengero ,ubu uyu muntu asigarana iki? Azatera imbere? Si ndavuga noneho uca inshuro agatahana 700frws atunze umuryango w’abantu 7?
4. Ese aya mafaranga yakwa ahwanye n’ibyo abantu bagiye kurebera muri izo nsengero? Iryo jambo ry’ihumure riraboneka?
5. Kubera iki imbaraga zishyirwa mu nyigisho isaba ifaranga zitangana n’izikoreshwa higishwa abantu kwiteza imbere?
6. Ese uyu mugisha ubwirwa abigishwa nti wagenewe umwigisha?
Niba koko ibyo wigisha bifite ireme kubera iki biherekezwa n’imitongero n’amagambo y’iterabwoba?

Kubemera BIBILIYA ivuga iki kuri ibi?:
1. Isano y’umwungeri n’intama?
2. Idini nzima?
3. Icyacumi n’amaturo
ISANO Y’UMWUNGERI N’INTAMA:( Yohana10:11) ni jye mwumgeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze.
IDINI NZIMA: (Yakobo1:27) Idini ritanduye kandi ritunganye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ugusura impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda no kutanduzwa n’ibyisi.
ICYACUMU N’AMATURO: ( Malaki3:10) Ni muzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse muyishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibiryo. Ngaho ni mubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijru nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza.

. Aho bihagaze ubu nti byaba bikwiriye ko izindi nzego zegera amadini, bakayasaba gushyira ibikorwa bya yo ku mugaragaro no kuzamura uruhare rwa yo mu buryo butaziguye mu iterambere ry’umuyoboke wabo.

More from IYOBOKAMANA

Yesu w’i Nazareti ni muntu ki?

BAMWITA UMUKIZA, MESSIA,UMUCUNGUZI,UMWAMI UMWANA W’IMANANA,,, Ubundu YESU W’INAZARETI NI MUNTU KI? Tubanje kubasuhuza basomyi bacu uyu munsi twabashakiye amakuru ndetse namwe mumateka yuyumuhungu witwa YESU cg YEZU. Mugutabo kitwa Bibiliya mu ivangiri yanditswe na matayo hagira hari: Matayo 1:1 Amasekuruza … read more

ITURO RITUMYE BATERANA INGUMI!!.

Kuri Iki cyumweru itorero rimwe rifite icyicaro hano mu mujyi wa Kigali ibyahabereye ni agahomamunwa, Ni nyuma yaho abariyibora bari babukereye nkuko bisanzwe baje kuyobora amateraniro ndetse no kugabura ijambo ry’Imana. Byose byakozwe neza ndetse abari aho twese twari twafashijwe … read more