IKORANABUHANGA

Amaherezo gas ziraza kumara Abantu!

Uko bwije nuko bukeye niko ikoranabuhanga ni terambere bigenda bisakara hirya no hino ndetse rikazana ibikorwa bitandukanye byiza cg se bibi Ku Bantu. Tuje kubicanwa, hambere mu Rwanda hacanwaga inkwi, amakara nabwo mu mijyi ariko hamwe no kurengera ibidukikije niba ngombwa ko habaho igabanwa ry’ibikomoka Ku bicanwa hagendewe kumaseserano mpuzamahanga arengera ibidukikije y’i Stockholm. Hakozwe ibishoboka byose kugira ngo gucana inkwi bigabanuke, abamikoro bakoresha za Cooker(cuisinière) ariko kuko yatwaraga umuriro bamwe barazireka. Nyuma haza gaz zirimo ziteza ibibazo. Gas inkomoko nshya y’urupfu; Gas zagiye zikemangwa kubuziranenge bwazo ariko bimaze kugaragara ko isigaye ari inkomoko nshya yurupfu aho Abantu benshi bamaze kuhaburira ubuzima. Mu ijoro ryakeye ryo kuwa 14 Gicurasi rishyira kuwa 15, mumurenge wa Gisozi akarere ka Gasabo ,akagali Ruhango umudugudu wa Ntora, habereye iturika ridasanzwe rya Gas kuburyo yahiye igicupa kigashya kigakongoka. Muri video nto yafashwe, gas bayicanye bisanzwe irasamira iraka iragurumana bayishyira hanze, mukanya gato iraturika bavuza induru Abantu Bose barasohoka barahurura kubwa mahirwe ntawe yahitanye cg ikomeretse. Mukiganiro twagiranye na nyiri aho iryo sanganya ryabereye ariwe Paskal yagize ati:” Muvandimwe Imana yaturokoye nubwo ntari mpari ariko abana banjye kabisa barigupfa, gusa nubwo yabaye umuyonga ubu indi yahageze”. Inama zo kwirinda ikiza cya Gas: 1. Fungura inzugi n’amadirishya, 2. Yicanire hagati mu muryango cg se ahantu harangaye, 3. Nibigushobokera utekere cg uyicanire hanze, 4. Egera aba tekinisiye baguhugure uko ikoreshwa neza, 5. Koresha akuma ko kuyicunga cg kuyigera(regulator), 6. Wiyegereza ibindi byuma bikoreshwa n’amashanyarazi. 7. Nibiba ngombwa uyigenere igikoni cyayo. Bizagufasha gukumira impanuka za hato na hato ziterwa na Gas.

More from IKORANABUHANGA